GUSHIMIRA
IMBARAGA ZO GUSHIMIRA
Ntidushobora kuba aho turi cyangwa se abo turi bo nta musanzu w'abandi uriho.
GUSHIMIRA
Gushimira muri make ni uburyo bwo kunezererwa ibyo umuntu afite cyangwa se yakira mu buzima, byaba byinshi cyangwa se bito, agatekerereza ababigizemo uruhare, hanyuma akabitura ibyo bakoze cyangwa se akanarenzaho.
KUKI GUSHIMIRA ARI INGENZI?
Ku buzima bwa muntu gushimira bigabanya ingano yo guhangayika ( stress), bigatera gusinzira neza, bikongera ubudahangarwa mu mubiri, ndetse bigafasha mu kugabanya ikigero cyo kuba umuntu yarwara irwara z'umutima.
Mu buryo bw’umwuga, byongera ubushake bwo gukora, ndetse n'umusaruro ukiyongera.
Mu mibereho isanzwe, bishimangira ubushuti, bigatera umutima mwiza w'impuhwe ndetse bikaganisha ku mibereho inyuzwe.
UKURI GUTANGAJE!
Igikorwa cyose cyo gushimira kivuye ku mutima gitera kwiyongera kwihuse kw'ibyishimo ku rugero rw’icumi ku ijana (10%) k'ubikoze, ndetse kikagabanya kuba umuntu yahangayika ku rugero rwa 35%.
Uko dushima, niko dutangira kubona ibyiza byinshi biri mu buzima bwacu.
SIYANSE (SCIENCE) IRI INYUMA Y'INGARUKA NZIZA ZO GUSHIMIRA
Iyo umuntu ashimiye, ubwonko bufasha mu gutuma haba imisemburo ibiri yitwa seratonini na dopamini ikunze gutera akanyamuneza irekurwa, bityo bigatuma umuntu yumva yishimye.
NI GUTE HAKIMAKAZWA UMUCO WO GUSHIMIRA MU KAZI?
Bimwe mu byagaragajwe n’ubushakashatsi
Hashyirwaho ikibaho/urukuta rwo gushimira: Iki gikuta cyakoreshwa mu gushimira uruhare rwiza rw’abakozi haba mu myitwarire cyangwa se mu bikorwa. Buri mukozi wese ufite icyo ashima umukozi runaka yajya abyandikaho ashimira. Izina ry’ushima singombwa ngo rijyeho.
Urugero
Ndashimira XXX ku bwitange bwe mu gutegura amafunguro aryoshye kandi yuzuye intugamuiri.
Ndagushima cyane bwana/ madamu XXX ku bwo umutima wawe w'urugwiro kandi wicisha bugufi.
( Izina) umwuka wawe mwiza w'impuhwe utuma tunezerwa..
Imyitwarire yawe myiza rugero rwiza kuri njye.
Kwizihiza umunsi wo gushimira: Buri mwaka mu kwezi kwa Nzeri tariki ya 21 hajya habaho kwizihiza uyu munsi, hashimirwa abakozi bose ku bw'uruhare rwabo mu kazi.
Habaho gutanga inyunganizi zubaka no gushima ku gikorwa cyiza cyose cyakozwe neza mu kazi.
Habaho kubwirana hagati y’abakozi, amagambo meza/ ibintu byiza ( compliment) babonanaho haba kuri bo ubwabo cyangwa se kubyo bakoze. Urugero: Wandika neza, uvuga neza, wambaye neza, urasa neza, n’ibindi.
Habaho uburyo bwo gutanga amahirwe ku bakozi nk'amahugurwa mu buryo bwo gukuza ubumenyi bw’umukozi mu kazi.
ICYO TWATAHANA
Gushimira bigira ingaruka nziza kandi ikomeye kuri nyir’ugushimira n’ushimirwa. Ntabwo bigomba kuba ikintu kinini cyangwa se kirenze. Kumwenyura, kubwirana amagambo meza, kumbwira umuntu ikintu kiza ngo asa neza, avuga neza, yambaye neza, kumuhobera, kumukorera igikorwa cy'ubugwaneza, cyangwa se kumwoherereza ubutumwa (akandiko/ imeri) bumushimira, bishobora kugira ingaruka nziza kandi itangaje mu buzima bwa muntu. Ubwo rero bimeze bityo, byaba byiza tubigize akamenyero gushimira abantu bose bafite umwanya ukomeye/ wihariye mu mitima yacu n’abatugirira neza bose mu buzima. Ibi nitubikora bizafasha abantu mu gutuma iminsi yabo igenda neza, ndetse bishimangire kandi bikomeze umubano.
Byongeyeho kandi, igihe cyose ibitekerezo bitari byiza bije mu ntekerezo zawe, geregeza uhindure intekerezo zawe wibuke indi migisha myinshi ufite mu buzima bwawe yaba minini yangwa se mito. Ibi bizatuma wishimira ubuzima urimo, bitume ibyo byose bibi watekerezaga bisimburwa n’umunezero, amahoro, n'ibyishimo mu buzima bwawe.
IBYO GUTEKEREZWAHO
Tekereza ku buzima bwawe uramutse udafite abantu b'ingarakamaro bafite umwanya wihariye mu buzima bwawe, cyangwa se batuma ubuzima bwawe bugenda neza? Urumva ubuzima bwawe bwaba bumeze bute? Ni gute ibi bigutera imbaraga cyangwa bigushishakiriza kujya ushimira abo bantu? Byaba binyuze mu nyandiko ivuye ku mutima ushima, imeri, ikiganiro cyiza, cyangwa se impano watekerejeho, ibi byose bishobora kugira ingaruka nziza kubo ubigirira. Ikiyongeye kandi, iteka ibuke kuvuga ibyo bagukorera cyangwa se bamaze mu buzima bwawe udaciye ku ruhande/ mu marenga.
Comments
Post a Comment