GUSINZIRA
IMBARAGA ZO GUSINZIRA: Murikira inzira yawe
WARUZIKO?
Ugereranije, tumara igihe kingana na kimwe cya gatatu cy’ubuzima bwacu dusinziriye. Ku myaka 30, umuntu aba amaze hafi imyaka 10 asinziriye. Gusinzira ni ingirakamaro cyane ku mikorere y’ubwonko, imitekerereze, kwibuka, ndetse bikanafasha ubwonko bwacu gusubira ku murongo.. Gusinzira neza bitabayeho, ubushobozi bwacu bwo gukemeura ibibazo bya buri munsi bwagabanyuka cyane.
URUHEREREKANE RWO GUSINZIRA
Uru ni uruhererekane rw’ibintu bibaho mu gihe umuntu asinziriye. Uru ruhererekane rwisubiramo inshuro 4-6 mu ijoro. Buri ruhererekane rumara hagati y’iminota 90 na 120 ugereranije. Ikiyongeraho rugizwe n'ibyiciro 4. Gusobanukirwa ibi byiciro bituma umuntu afata ibyemezo byiza bijyanye na gahunda nziza yo gusinzira.
Icyiciro cya 1 (5%): Gusinzira byoroheje. Uva mu kureba winjira mu gusinzira. Gukora k’ubwonko biragabanuka kandi imitsi n’imikaya bikirekura(kuruhuka).
Icyiciro cya 2 (45%): Gusinzira bijyiye kureho gato. Ubwonko bukomeza kugabanya gukora. Hari ibyihuza bita (Sleep spindles & K complexes) bigafasha mu ntekerezo bituma umuntu yibuka neza amakuru y’ingenzi no kwiga ibintu bishya.
Icyiciro cya 3 (25%): Gusinzira cyane (Gushyirwayo). Hamwe utabasha gupfa kubyuka. Bifasha mu gukura no kwisubiranya k’umubiri, kuringaniza neza imisemburo, n' ubudahangarwa bw’umubiri.
Icyiciro cya 4: Kwihuta kw'amaso(25%): Iki cyiciro kirangwa no kunyeganyega cyane kw’amaso no kurota. Gukora ku bwonko biriyongera ugereranyije kandi umubiri udakora (pararize), bigafasha umuntu kutagenda ari mu nzozi, kongera imikorere myiza y’ubwonko, kikongera ubwenge mu by’imitekerereze no ubushobozi bwo gukemeura ibibazo mu buzima.
![]() | |
|
Comments
Post a Comment