AMAZI

 


 “Amazi ari hose kandi mubinyabuzima byose - ntidushobora gutandukana n'amazi. Nta mazi, nta buzima." Robert Fulghum

WARUZIKO?

Hejuru ya kimwe cya kabiri cy'umubiri wacu ugizwe n'amazi (60% kuzamura)

Ingano y'amazi agize ibindi bice byumubiri n'ingingo: 
Ubwonko: 73%
umutima: 73%
Ibihaha: 83%
Uruhu: 64%
Imikaya: 79%
impyiko: 79%
Amagufwa: 31%
Amaso: 95%
Amaraso: 94%




AKAMARO KO KUNYWA AMAZI
  • Afasha mu amikorere rusange y'umubiri.
  • Afasha mu igogorwa rw'ibiryo
  • Afasha mu gusohora imyanda mu mubiri
  • Afasha mu gutuma umubiri uringaniza ubushyuhe bw'imbere mu mubiri
  • Afasha mu kugabanya ibiro 
  • Afasha mu gukwirakwiza intungamubiri mu mibiri yacu
  • Afasha mu gutuma umuntu agira uruhu rwiza ruyaga.
  • Afasha mu kongera imikorere myiza y'ubwonko no kwibuka 
  • Afasha mu kongera ingufu mu mibiri
  • Afasha mu gutuma imikaya ikora neza 
  • Afasha mu gukora amacandwe, arimo imisemburo ifasha mu igogora rw'ibiryo bimwe na bimwe cyane ibitera imbaraga mbere yuko bijya mu nda.
  • Atuma abantu bishima.







AMAZI , ISOKO Y'AMAHORO, UMUNEZERO N'IBYISHIMO 


MURI MAKE NI UBUZIMA!







IMYUMVIRE ITARIYO KUBIJYANYENO KUNYWA AMAZI
  • Buri wese agomba kunywa ibirahuri 8 by'amazi ku munsi (Litiro 2): Buri muntu wese ntakeneye amazi angana nay'undi. Kubera impamvu zitandukanye nk'imyaka, ibiro, igitsina cy'umuntu cyangwa se ikirere. Umwe ashobora gukenera menshi naho undi agakenera make. Muri make iki ni ikigereranyo niyo mpamvu umuntu wese agomba kumenya umubiri we n'ibyo ukeneye hakurikijwe ibyo twabonye haruguru.
  • Niba nta nyota ufite, bivuze ko nta mazi ukeneye. Ibi si ukuri kuko inyota si cyo cyonyine kigaragaza ko umuntu nta mazi ahagije afite mu mubiri. Umubiri ushobora gutakaza amazi mbere yuko tunabimenya ( nka 2-3% y'ibiro byacu). Ni muri ubwo buryo rero dushishakarizwa kunywa amazi ahagije n'igihe tutumva dufite inyota kugira ngo imibiri yacu ikomeze gukora neza. Kutagira amazi ahagije mu mubiri bishobora kurangwa ni bi bikurikira: inkari z'ijimye cyangwa zijya kumera nk'ikijuju, uruhu rwumagaye, umunaniro no kudakenera kujya kwihagarika igihe kirekire.
  • Ntabwo ushobora kunywa amazi arengeje urengero: Abantu bamwe bakeka ko kuko amazi ari meza ku buzima umuntu adashobra kurenza urugero. Ariko mu byukuri ibi si ukuri. Amazi menshi ashobora gutuma hari ibitaba kurugero rukwiye mu mibiri yacu bityo umuntu akaba yagira iseseme, guhuzagurika ndetse akanarwara umutwe. 
  • Kunywa amazi buri gihe bituma umuntu ata ibiro: Nubwo amazi afasha mu gutuma umuntu atakaza ibiro ariko iyo umuntu atabifatanyije no kubaho neza akora imyitozo ngororamubiri, arya neza yirinda cyane cyane ibyo kurya byo mu nganda,  nta kabuza ibiro bye ahubwo biriyongera.

UBURYO BWO GUTUMA UMUNTU ANYWA AMAZI AHAGIJE

  • Gendana icupa ry'amazi.
  • Shyiramo akazogera kakwibutsa kunywa amazi
  • Gura icupa ryiza ritatse neza
  • Bigire akamenyero, abe aricyo kintu ukora cya mbere buri gitondo.
  • Ishyirireho ingamba uniyibuse akamaro ko kunywa amazi ku buzima bwawe. 
Carry a waterbottle everywhere

INGANO Y'AMAZI UMUNTU AKWIYE KUNYWA
Buri wese ntabwo ari ngomba ngo anywe amazi angana nayo undi. Amazi umuntu anywa ashyingirwa kuri ibi bikurikira: 

Imyaka
Igitsina
Ibiro
Ikirere 

Muri rusange kugira ngo umuntu amenye amazi akeneye ku munsi, afata ibiro bye akabishyira muri pawundi ( pound) akagabanya kabiri. Umubare ubona ni ounces ushyira muri litiro aho ounce imwe ingana na 0.0295 muri litiro ugomba kunywa.
1 kg=2.2pound
1 ounce=0.0295735litiro
Urugero, niba upima ibiro 68 kgs bingana na 150 muri pawundi, ufata 150 ukagabanya 2. Hano ubona 75 ounces zingana na litiro 2.2.

Aya akubiyemo amazi ukura mu byo kurya nayo uba wanyweye. 
Ibi bisonuye ko niba winjije amazi angana na 0.5 liters ukuye mu biryo cyangwa se imbuto, ubwo ukeneye byibuze kunywa amazi angana na  litiro 1.70

ABANTU BAKENERA KONGERA INGANO Y'AMAZI BANYWA
  • Abantu bakora imyitozo ngororamubiri. Ubushakatsi bwagaragaje ko bakwiye kunywa byibuze militiro 300 ( 300ml) y'amazi mu gihe bitegura gukora siporo mu gihe cy'iminota mirongo itatu. 
  • Abagore batwite
  • Abantu baba ahantu hashyuha cyane 
IBIGARAGAZA KO UMUNTU ADAFITE AMAZI AHAGIJE MU MUBIRI

  • Inkari zijya kwijima/zitererutse cyangwa se kuba umuhondo
  • Kugira inyota
  • Umunaniro
  • Iminwa yumye
  • Kuzungera
  • kutagira inkari zihagije /kwihagarika gake
UKURI GUTANGAJE KU MAZI
  • Umuntu ahobora kubaho iminota 3 nta mwuka wo guhumeka, iminsi itatu nta mazi, n'ibyumweru bitatu nta byo kurya.
IBYO UMUNTU YAZIRIKANA
  • Amazi ni ingenzi mu gukora neza kw'ingingo zacu z'umubiri
  • Nywa amazi ahagije akwiranye n'umubiri wawe
  • Tangira gake gake
  • Shyiraho icyikwibutsa kunywa amazi
  • Gendana icupa ry'amazi
  • Nubikora neza, ibi bizatuma umubiri wawe uhora utoshye, umeze neza, ufite imbaraga bityo bikubashishe gutanga umusaruro uhamye. 
"Amazi yatemba kandi yasenya. Ba amazi, nshuti yanjye."


Byateguwe n'itsinda ry'ubuzima 
Byanditswe na Carine Mushimiyimana
Contributors: Justus Mugabo & Hyguette Irambona


References

Culligan. (2024, February 14). 10 benefits of drinking water for optimal health. Culligan UK. https://www.culligan.co.uk/10-benefits-of-drinking-water-for-optimal-health/

Drinking water & ground water kids' stuff > water facts of life - Ride the water cycle with these fun facts. (n.d.). U.S. Environmental Protection Agency | US EPA. https://www3.epa.gov/safewater/kids/waterfactsoflife.html

Gundersen Health System. (2021, July 27). 6 easy tips to drink more water dailyhttps://www.gundersenhealth.org/health-wellness/staying-healthy/6-easy-tips-to-drink-more-water-daily

Kannan, C. (2023, January 13). Benefits of drinking water | How much water to drink in a day. daily9. https://thedaily9.in/post/importance-of-water-in-body/

Mayo clinic. (2021, October 14). Dehydration. Mayo Clinic. https://www.mayoclinic.org/diseases-conditions/dehydration/symptoms-causes/syc-20354086

National Council in Aging. (2024, March 18). The national council on aging. The National Council on Aging. https://www.ncoa.org/article/the-truth-about-hydration-7-myths-and-facts

Water Science School. (2019, May 22). The water in you: Water and the human body | U.S. geological survey.










Comments

Popular posts from this blog

AMASHU

Gratitude

CABBAGE