GUSINZIRA

I MBARAGA ZO GUSINZIRA: Murikira inzir a yawe WARUZIKO? Ugereranije, tumara igihe kingana na kimwe cya gatatu cy’ubuzima bwacu dusinziriye. Ku myaka 30, umuntu aba amaze hafi imyaka 10 asinziriye. Gusinzira ni ingirakamaro cyane ku mikorere y’ubwonko, imitekerereze, kwibuka, ndetse bikanafasha ubwonko bwacu gusubira ku murongo.. Gusinzira neza bitabayeho, ubushobozi bwacu bwo gukemeura ibibazo bya buri munsi bwagabanyuka cyane. URUHEREREKANE RWO GUSINZIRA Uru ni uruhererekane rw’ibintu bibaho mu gihe umuntu asinziriye. Uru ruhererekane rwisubiramo inshuro 4-6 mu ijoro. Buri ruhererekane rumara hagati y’iminota 90 na 120 ugereranije. Ikiyongeraho rugizwe n'ibyiciro 4. Gusobanukirwa ibi byiciro bituma umuntu afata ibyemezo byiza bijyanye na gahunda nziza yo gusinzira. Icyiciro cya 1 (5%): Gusinzira byoroheje. Uva mu kureba winjira mu gusinzira. Gukora k’ubwonko biragabanuka kandi imitsi n’imikaya bikirekura(kuruhuka). Icyiciro cya 2 (45%): Gusinzira bijyiye kure...